Rusarikanamakuza :

Ndi Rusalikana amakuza, ingamba zisobetse,
Inkeragutabara ya Rukanika,
Ndi Rutindukana inkubito,
Rutaganira kulinda,
Ku rugamba sinsubira.

Mpora nsizanira gutabara mu z'imbere,
Ndi Rusalikaninkubili rwa Sendahunga,
Umubisha unyitabiriye,
Ndamutetereza nkamutamaza,
Nkamutera gusubira inyuma.

Agahungana ihubi,
Icumu ryanjye ni Rukara,
Ingabo yanjye ni Rugomwa,
Umuheto wanjye ni Bararasa,
Nkarasana ahananiranye.

Ndi Rusalikanamakuza rikamuvamo ntaruvaruke.